2023:Wikimania

From Wikimania
Jump to navigation Jump to search
This page is a translated version of the page 2023:Wikimania and the translation is 100% complete.



'16–19 Kanama 2023, Singapore n' urubuga koranabuhanga


Wikimania ni inama ngarukamwaka y'izihiza imishinga igamije gukwirakwiza ubumenyi budasaba ikiguzi icungwa na Umuryango WikimediaCommons Wikimedia Commons, MediaWiki MediaWiki, Meta-Wiki Meta-Wiki, Wikibooks Wikibooks, Wikidata Wikidata, Wikinews Wikinews, Wikipedia Wikipedia, Wikiquote Wikiquote, Wikisource Wikisource, Wikispecies Wikispecies, Wikiversity Wikiversity, Wikivoyage Wikivoyage, Wiktionary Wiktionary – binyuze mu minsi y'amakoraniro, ibiganiro nyungurana bitekerezo, inama, amahugurwa, ndetse no mu gusangira ubumenyi ngiro. Abakorerabushake batandukanye n'abayobozi b'imishinga itandukanye yo gusakaza ubumenyi budasaba ikiguzi baturuka mu bice bitandukanye bigize Isi bahurira hamwe bagamije kungurana ibitekerezo, kwiga ku mishinga mishya n'ishyirwa mu bikorwa ryayo, ndetse no kungurana ibitekerezo bitandukanye.

Kuri iyi nshuro ya cumi n'umunani inama izategurwa ku bufatanye n'abakorerabushake, amatsinda n'amakominote ya Wikimedia y'Iburasirazuba, Amajyepfo ashyira uburasirazuba bw'Aziya na Pasifike (ESEAP).

Wikimania 2023 izaba guhera ku italiki 16 kugeza 19 Kanama muri Singapore ku Ihuriro n'imurikagurisha ryemewe rya Suntec muri Singapore ndetse no mu buryo bw'iyakure.

There are 11 weeks, 5 days, 5 hours, 31 minutes and 56 seconds until Wikimania 2023. (refresh)

Ufite ikibazo cyangwa ubundi busabe, wareba ku rupapuro rw'ubufasha.